Amategeko agenga inkwano akoreshwa nabi mu Buhinde

Umuco wo gutanga inkwano umaze igihe kirekire mu Buhinde Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umuco wo gutanga inkwano umaze igihe kirekire mu Buhinde.

Urukiko rw'ikirenga rwo mu Buhinde rwatangaje ko abagore bagenda barushaho gukoresha nabi amategeko abuza gutanga inkwano muri gahunda yo gutesha umutwe abagabo babo n'imiryango yabo.

Iyo umugore yinubiye ko umugabo we cyangwa se abo mu muryango we basabye inkwano bashobora guhita batabwa muri yombi, ariko abagabo benshi ntabwo icyaha kibahama.

Urukiko rw'ikirenga noneho rwategetse igipolisi kubanza gushakisha gihamya no guha impamvu zihagije abacamanza mbere yo kugira uwo gita muri yombi kubera ibibazo by'inkwano.

Umuco wo gutanga no kwakira inkwaro umaze imyaka myinshi wubahirizwa mu Buhinde aho ababyeyi b'umukobwa baha umuryango w'umuhungu bagiye kurwubakana inkwano y'amafaranga, imyenda n'ibindi bintu abantu barimbana.

Hashize imyaka irenga 50 ariko uwo muco utemewe n'amategeko mu Buhindi.

Ariko rero uracyariho kandi abawurwanya bavuga ko utuma abagore bahohoterwa n'abagabo babo rimwe na rimwe bakanicwa.