Hamas ngo yiteguye guhagarika ibitero

Isiraheli ivuga ko ibisasu bya Hamas bigwa ku butaka bwayo Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Isiraheli ivuga ko Hamas irasa ibisasu bya roketi ku butaka bwayo.

Amakuru aturuka muri Hamas aravuga ko abategetsi bashinzwe iperereza mu Misiri aribo babaye abahuza mu kureba ukuntu imirwano yahagarara.

Isiraheli ivuga ko ibisasu bikomeke kugwa ku butaka bwayo bivuye mu ntara ya Gaza.

Hamaze kugwa ibisasu byinshi bya roketi bitagize umuntu bikomeretsa.

Hashize iminsi ibiri umwuka utameze neza mu burasirazuba bw'umujyi wa Yeruzalemu aho abanyapalestina bipfutse mu maso bakozanyaho n'igipolisi kubera ishimuta n'iyicwa ry'umusore w'umunyapalestina w'imyaka 17.

Icyatumye yicwa ntabwo cyari cyamenyekana ariko hari abavuga ko abamwishe bashakaga guhora urupfu rw'abasore b'abanyaisraheli batatu mu ntara ya Cisjordaniya.

Igipolisi cya Israheli kirimo gukora iperereza.

.