Israel: Hamas yanze amasezerano

Ibitero bya Israel i Gaza Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ibitero bya Israel i Gaza

Abana b'abanyapalestine 4 bo mu mryango umwe bishwe n'ibisasu by'igisirikare cya Israeli kirwanira mu mazi igihe bakinaga ku nkengero z'inyanja i Gaza.

Baguye imbere ya Hotel ikundwa kubamo abanyamakuru b'abanyamahanga, bamwe babanje no kugerageza guha ubutabazi abo bana mbere yuko bacikana.

Ibi bibaye mu gihe umutwe w'abanyapalestina wa Hamas wanze kwemera kumugaragaro igitekerezo cyo guhagarika imirwano cya Misiri kugirango ibitero bya Isiraheli kuri Gaza bimaze iminsi 9 bihagarare.

Ibi bitangajwe mu gihe abana bane b'abanyapalestina baguye mu gitero cy'indege za Isiraheli igihe bakiniraga ku musenyi uri ku nyanja.

Isiraheli yakajije umurego mu bitero byayo kuri Gaza mu gihe benshi mu bagize leta y'icyo gihugu basaba hatangira ibitero by'abasirikare bo ku butaka.

Umushikiranganji w'ububanyi n'amahanga wa Isiraheli, Avigdor Lieberman, yavuze ko ibiitero by'indege byonyine bidashobora kuvanaho burundu ibitero bya roketi biraswa na Hamas.