Kerry mu rugendo muri Isiraheli

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Imirwano irakomeje hagati ya Isiraheli na Palestina

Mu gihe ibikorwa bya diplomasi byo kwiga uko imirwano hagati ya Isiraheli n'abanyapalestina i Gaza yarangira bikomeje, ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, John Kerry, yavuze ko abahuza bateye intambwe.

Bwana Kerry - wageze muri Isiraheli nubwo Amerika yashyizeho itegeko ribuza indege z'abagenzi kujya i Tel Aviv - nta yandi makuru yatanze.

Muri uru rugendo bwana Kerry azahura mu mwiherero n'umunyamabanga mukuru wa LONI, Ban Ki-moon, ministiri w'intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, na perezida wa Palestina, Mahmoud Abbas.

Bwana Abbas yashyigikiye ibyifuzo by'umutwe w'inyeshyamba z'abanyepalestina, Hamas, wifuza ko uhabwa ikizere mu mishyikirano yose yo gushyira intwaro hasi ko ibikorwa bya Isiraheli na Misiri bifunze Gaza bivanwaho.