Gaza: Israel ishobora kongera igihe cy'agahenge

AbanyaGaza mu kangaratete
Image caption AbanyaGaza mu kangaratete

Israeli yongereye igihe cyo guhagarika imirwano i Gaza ho amasaha 4 ariko Israeli iravuga ko hari ibisasu 3 byarashwe ku butaka bwa Israeli bivuye i Gaza.

Leta ya Israeli yahuye guhura kugirango yige kuri icyo ikibazo cy'umutekano.

Abashinzwe ubuvuzi i Gaza baravuga ko abandi banyapalestine barenga igihumbi, benshi b'abaturage, bamaze kwicwa kuva aho imirwano itangiriye hagati ya Hamas n'ingabo za Israeli.

Abasirikare 40 ba Israeli n'amaturage ba Israeli 2 hamwe n'umukozi wo muri Thailand nabo baguye muri iyo mirwano. Abanyagaza bitwikiriye imirwano birara mu mihanda.