Igisasu cya milise cyishe 10 muri Gaza

Ibisasu i Gaza Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Ibisasu i Gaza byahitanye abana

Ministeri y'ubuzima mu ntara ya Gaza iravuga ko abanyapalestina 10 - byibura umunani muri bo akaba ari abana - bishwe n'igisasu cya misile cyarashwe ahantu abana bakinira.

Ikindi gisasu cyarashwe ku nzu iri ahubatse ibitaro byitwa Shifa - binini kurusha ibindi muri Gaza. Hamas ivuga ko ibyo bitero byagabwe na Isiraheli.

Ariko umuvugizi w'igisirikare cya Isiraheli yatangaje ko ibyo bisasu byombi ari ibisasu byarasiwe nabi mu ntara ya Gaza.

Muri Isiraheli imbere yo, abantu byibura bane bahitanywe n'igisasu cya muzinga cyarashwe mu karere ka Eshkol kegeranye na Gaza.

Igisirikare cya Isiraheli kiravuga ko cyakozanyijeho n'intagondwa z'abanyapalestina mu duce twinshi. Isiraheli kandi yanyanyagije inyandiko mu majyaruguru ya Gaza isaba abahatuye guhunga.