Ibitero kuri Gaza byakajije umurego

Benjamin Netanyahu yavuze ko iyi ntambara ishobora gutinda Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Benjamin Netanyahu yavuze ko iyi ntambara ishobora gutinda.

Mu ijoro ryakeye Isiraheli yagabye ibitero bikaze kuri Gaza inyuze mu kirere, mu nyanja no ku butaka nyuma yaho ministri w’intebe w'icyo gihugu, Benjamin Netanyahu avugiye ko iyi ntambara ishobora gutinda.

Uruganda rumwe rukumbi rutanga amashanyarazi muri Gaza rwangiritse igihe indege z'intambara za Isiraheli zagabaga ibitero 60 kuri Gaza.

Ibindi byibasiwe ni ibintu bifitanye isano na Hamas, umutwe ugenzura intara ya Gaza.

Umuvugizi w'igisirikare cya Isiraheli yavuze ko ibi bitero byerekana ko Isiraheli irimo kugenda irushaho kwotsa igitutu Hamas.

Abategetsi b'abanyapalestina bavuga ko kuva imirwano yatangira ku itariki ya 8 za kuno kwezi, abanyapalestina 1115, biganjemo abasivili, bishwe.

Isiraheli yo ngo imaze gutakaza abasirikare 53 n'abasivile batatu.