Amerika yagabye ibindi bitero kuri IS

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Amerika yongeye kugaba ibitero by'indege kuri Islamic State

Leta zunze ubumwe z'Amerika zagabye ibitero by'indege ku barwanyi ba Islamic State mu majyaruguru ya Iraki, n'ubwo uwo mutwe wari wavuze ko uzica undi munyamerika wafashwe nk'ingwate, wihorera ibindi bitero.

Ibi bitero by'indege bije umunsi 1 nyuma yaho aba barwanyi bashyiriye ahagaragara amashusho ya videwo yamaganywe n'amahanga, yerekanaga iyicwa ry'umunyamakuru w'umunyamerika.

Ministeri y'ingabo z’Amerika, Pentagon, iravuga ko ingabo kabuhariwe z'Amerika mu ntangiriro z'uyu mwaka zagerageje kubohoza ingwate z'abanyamerika zigotewe muri Siriya, harimo na James Foley.

Abasirikare bakozanyijeho n'izo ntagondwa, ariko ntibabashije kumenya aho izo ngwate zari ziri.