Nigeriya:Igitero gishya cya Boko Haram

Boko Haram
Image caption Boko Haram

Amakuru ataruka mu majyaruguru ya Nigeriya aravuga ko intagondwa za kiislamu zo mu mutwe wa Boko Haram zagabye igitero gikomeye mu mujyi wa Gamboro Ngala aho mu kwezi kwa 5 zahitanye abantu barenga 300.

Abahatuye baravuga ko imirwano ikomeye ibera hafi y'icyicaro cya polisi n'ikigo cya gisirikare, abantu babarirwa mu bihumbi barahunga bagana muri Cameroon.

Icyo gitero kigabwe hashize umunsi 1 Boko Haramu itangaje ko ishinze ubutegetsi bwa kiislamu- caliphate- mu karere igenzura mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nigeriya.

Igisirikare cya Nigeriya kiravuga ko ibivugwa na Boko Haram bidafite ishingiro.