Syria: Icyegeranyo cya ONU k'ubwicanyi

Abantu bicwa muri Syria Uwufise ububasha kw’isanamu afp
Image caption Abantu bicwa muri Syria

Umuryango w'abibumbye wasohoye amashusho uvuga ko agaragaza ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n'impande zose mu ntambara ibera muri Syria.

Icyegeranyo cya nyuma ya ONU, cyakusanyije ubuhamya bwakozwe mu mezi 6, kivuga ko impirimbanyi zo mu mutwe wa Islamic State zishe urubozo abantu barimo n'abana, kuburyo bigoye kubireba.

Icyo cyegeranyo kiravuga ko imirambo iboneka, kenshi yabambwe, ikanamara n'iminsi.

Kurundi ruhande, ONU ivuga ko ingabo za leta ya Syria zajugunyaga ibisasu bikoze mu tujerekani n'ibyuka birimo uburozi, zikoresheje za kajugujugu, zikabisuka ku bitaro.

Ingabo za leta ziranaregwa gushyira nku ngoyi no kwica abaturage.