Kapitene David Kabuye mu rukiko

Kapitene David Kabuye ahorwa imbunda yari atunze Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Kapitene David Kabuye ahorwa imbunda yari atunze

Aherekejwe n’abapolisi, Kapitene David Kabuye usanzwe yarasezerewe mu gisirikare yitabye urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo mu gitondo cy’uyu munsi.

Kapitene David ntiyahakanye icyaha aregwa cyo gutunga imbunda nto yo mu bwoko bwa pistolet.

Ariko yabwiye urukiko ko yari ayitunze mu buryo asanga ntaho buhuriye no kwica itegeko nkuko ubushinjacyaha bubivuga.

Ngo nk’umusirikare mukuru kandi wakomeje gukorera igihugu mu mirimo yo gucunga umutekano mu marondo mu cyiciro cy’inkeragutabara, ngo yakomeje kuyitunga imyaka 15 kandi ngo ntiyigeze ayihisha.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko yagombaga gusubiza iyo mbunda igihe yasezererwaga.

We akavuga ko yasubije iyo yahawe, ko iyo yasigaranye ari iyo yari yaravanye muri Kongo kandi ngo ntaho byari bibujijwe gutunga imbunda ubonye ku ruhande.

Gusa avuga ko ubwo inzego za gisirikare zayimubazaga nyuma yo gufatwa, ariwe ubwe wemeje ko ayitunze ndetse anavuga aho bajya kuyireba.

Ibi ni nabyo yagarutseho mu rukiko, ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga kuba afunzwe indi minsi 30.

Yahise asaba urukiko ko yarekurwa kubera ko abemeye kumwishingira nta nenge bafite kandi ko atabona impamvu yaba afunzwe mu gihe nta perereza riteganya gukorwa.

Ngo kandi yatanze amakuru yose mu kuri kandi akanatanga imbunda aregwa mu rukiko.

Yanavuze kandi ko nk’umuntu wakoreye igihugu mu gisirikare ku rwego rwe, asanga kuregwa gutunga imbunda, kuri we ngo ntibyakagombye gutuma afungwa.

Ngo muri icyo gihe cyose ntaho yagaragaye ayikoresha mu bikorwa binyuranije n’amabwiriza.

Kapitene David Kabuye witabye urukiko rwa Gasabo ruburanisha abasivile, yari yabanje gufatwa n’inzego za gisirikare mu byumweru bibiri bishize.

Uru rukiko rwavuze ko ruzafata umwanzuro kw’ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo ku munsi w’ejo.