Umuriro i Muhanga wahitanye inzu y'amagorofa ane

Igorofa yangijwe n'inkongi y'umuriro i Muhanga
Image caption Igorofa yangijwe n'inkongi y'umuriro i Muhanga

Mw’ijoro ryakeye inkongi y’umuriro yibasiye igice cy’inzu y’amagorofa ane icururizwamo mu mugi wa Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda.

Abaturage baravuga ko ugereranije n’igihe imodoka za police zisanzwe zikoresha mu kuzimya, ngo nizo zatumye umuriro uhagarara.

Nta muntu umuriro wahitanye, ariko ibisigazwa by’ibyangiritse byagaragariraga amaso ku buremere bubarirwa mu matoni y'igihombo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mukakwausku, yavuze ko iyi nzu yari imaze igihe gito itangiye gukorerwamo ubucuruzi kandi yari yaragenzuwe ku bubuziranenge bw’ibiyubatse.

Nta gaciro k’ibyangiritse karatangazwa, kandi umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo, Chief Supertendent Hubert Gashagaza, we yavuze ko iperereza ku nkomoko y’uyu muriro rigikomeje.

Si ubwa mbere inkongi y'umuriro yonona byinshi

Kuva umwaka ushize umugi wa Muhanga wibasiwe n’inkongi z’imiriro ikaze yibasiye amwe mu mazu y’ubucuruzi, n’urubyiniro.

Image caption Ibyangiritse ntibiramenyekana uko bingana

Mu mezi 2 ashize kandi gereza ya Muhanga nayo yahiye igice kinini bituma zimwe mu mfungwa zimurirwa ahandi.

Mu minsi mike ishize mu masaha y’ijoro isoko rya Muhanga ryari ritangiye gushya, abashinzwe umutekano bahagarika umuriro utaragira ubukana.

No mu mpera z’iki cyumweru gishize umuryango w’abantu 5 mu mugi wa Kigali wakomerekejwe bikomeye n’inkongi y’umuriro yafashe inzu batuyemo.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, REG, gikunze guhakanya abavuga ko gifite uruhare muri izi nkongi, cyakora kikemera ko aho cyasanga bigiturukaho cyakwishyura ibyangiritse.