Abimukira b'abanyafurika barohamiye hafi ya Libya

Abimukira baba bagerageza kwinjira mu Burayi banyuze mu nyanja. Butaliyani Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abimukira baba bagerageza kwinjira mu Burayi banyuze mu nyanja.

Umuryango mpuzamahanga ukurikiranira hafi ibibazo by'abimukira (OIM) uravuga ko abimukira 500 bashobora kuba barapfuye igihe ubwato barimo bwarohamiraga hafi ya Malta ku wa kane.

Abanyapalestina babiri barokotse iyo mpanuka baravuga ko ubwo bwato bwari buvuye mu Misiri bwarohamishijwe ku bushake n'abajyana abantu mu bindi bihugu ku buryo butemewe n'amategeko igihe abimukira bangaga kubuvamo ngo bashyirwe mu bundi bwato butoya.

Hagati aho, igisirikare kirwanira mu mazi cya Libya kiravuga ko hari abandi bimukira b'abanyafurika babarirwa muri za mirongo barohamiye hafi y'inkombe y'inyaja ikora kuri Libya igihe ubwato bwarimo abantu bagera kuri 200 bwarohamaga.

Abantu 36 babashije kurokorwa.