Inama yo kurwanya Islamic State

John Kerry arashaka inkunga y'umugambi wo kurwanya IS Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption John Kerry arashaka inkunga y'umugambi wo kurwanya IS

I Paris mu Bufaransa hateraniye inama y’abaministri b’ububanyi n’amahanga igamije gushaka ingamba zo kurwanya umutwe wa Islamic state.

Ibihugu bigera kuri 40, birimo 10 by’abarabu, byarangije kwemera kujya mu ihuriro ry’ibihugu byiyemeje kurwanya intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islamu zo mu mutwe wa Islamic state muri Irak no muri Syria.

Afungura iyo nama Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande, yavuze ko uwo mutwe ubangamiye umutekano w’isi yose kandi ko ariyo mpamvu isi yose igomba kuwuhagurikira.

Iyi nama ije ikurikira urugendo ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’amerika, John Kerry, yari amazemo iminsi mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Bwana Kerry, nawe uri muri iyi nama, arimo gushaka inkunga y’umugambi Perezida Barack Obama yatangaje mu cyumweru gishize wo kurwanya umutwe wa Islamic state.