Imyitozo ya OTAN muri Ukraine

Imyitozo ya OTAN iraba mu gihe inyeshyamba zikomeje gushaka kwivana ku gihugu Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Imyitozo ya OTAN iraba mu gihe inyeshyamba zikomeje gushaka kwivana ku gihugu.

Abasirikare baturuka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika n'abo mu bindi bihugu 14 batangiye imyitozo ya gisirikare izamara iminsi 11 mu burengerazuba bwa Ukraine.

Iyo myitozo yahawe izina rya Rapid Trident izibanda ku bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano.

Leta zunze ubumwe z'Amerika ziravuga ko iyi myitozo yari yarateguwe mbere yuko amakimbirane yo muri Ukraine atangira.

Ariko rero kubona muri Ukraine hagera abasirikare 1300 - benshi muri bo baturuka muri muryango wa OTAN - bishobora gutuma umwuka mubi uvugwa mu burasirazuba bw'icyo gihugu utagabanuka.

Abategetsi ba Ukraine baravuga ko bimwe mu bihugu bigize umuryango wa OTAN birimo kubaha intwaro.

Uyu muryango wavuze ko udashobora kwemeza cyangwa se kunyomoza aya makuru.