Van Gaal ngo arifuza igikombe

Louis van Gaal amaze igihe gito atoza Manchester United Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Louis van Gaal amaze igihe gito atoza Manchester United

Umutoza w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Manchester United yo mu Bwongereza, Louis van Gaal, yavuze ko yifuza kugarura igikombe cya shampiyona ku kibuga cya Old Trafford.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy'Ubuholande yabonye Manchester United ku nshuro ya mbere itsinda kuva aho ayibereye umutoza igihe yanyagiraga ku cyumweru ikipe ya QPR ibitego 4-0.

Van Gaal yagize ati: "Ndifuza gutwara igikombe cya shampiyona. Bitabaye uyu mwaka, byaba uwa kabiri cyangwa se uwa gatatu".

Nyuma yo kunyeganyeza urushundura inshuro ebyiri gusa mu mikino ine Manchester United yari imaze gukina iyobowe na Van Gaal, iyi kipe yinyaye mu isunzu ku buryo bugaragara cyane ubwo yakinaga na QPR.

Mu bayitsinze ibitego bya Manchester United muri uwo mukino harimo, Angel Di Maria na Ander Herrera mu gihe Wayne Rooney na Juan Mata nabo barebye mu izamu.