Australia yateye abategura iterabwoba

Abantu 15 nibo igipolisi cyataye muri yombi muri icyo gikorwa Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abantu 15 nibo igipolisi cyataye muri yombi muri icyo gikorwa.

Igipolisi cyo muri Australia cyagabwe ibitero ku bantu bakekwaho gutegura ibikowa by’iterabwoba mu mujyi wa Sydney.

Ibi bitero byagabye nyuma yaho igipolisi kiboneye amakuru y’ubutasi yavugaga ko intagondwa z’abayisilamu zari zateguye ibitero byo kwica abantu zitarobanuye muri icyo gihugu.

Minisitri w’intebe wa Australia, Tony Abbott, yavuze ko umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Islamic state yakanguriye abayoboke be kwigaragambya bakora ibikorwa by’ubwicanyi.

Ibyo bitero by’igipolisi byarimo abapolisi 800 bitwaje imbunda zikomeye byatumye hatabwa muri yombi abantu 15.

Hari umugabo umwe mu bafashwe washinjwe icyaha cyo gutegura igitero cy’iterabwoba.

Ibinyamakuru byo muri Australia biravuga ko uwo mugambi w’iterabwoba wateganya guca umuntu usanzwe uvanywe mu bandi nta kurobanura nyuma yo kumwambika ibendera ry’umutwe wa Islamic state.

Intagondwa zo mu mutwe wa Islamic state zigaruriye igice kinini muri Syria na Irak.

Mu byumweru bishize uyu mutwe wasohoye amavideo yerekana abanyamahanga batatu bafatiwe muri Syria bacibwa umutwe.