Inzego z'umutekano za Nigeria zirashinjwa iyica rubozo

Amnesty International iravuga ko iyica rubozo riboneka cyane mu majyaruguru y'igihugu. Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Amnesty International iravuga ko iyica rubozo riboneka cyane mu majyaruguru y'igihugu.

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw'ikiremwa muntu ku isi, Amnesty International, urashinja igipolisi n'igisirikare bya Nigeria gukora ibikorwa by'iyica rubozo.

Amnesty International ivuga ko mu gipolisi no mu gisirikare cya Nigeria bakoresha uburyo bunyuranye bwo gushyira abantu ku ngoyi harimo kubakubita, kubakura inzara n'amenyo n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Hari umugore waregwaga icyaha cy'ubujura i Lagos wavuze ko yahohotewe bishingiye ku gitsina maze no mu gitsina cye bagasukamo ibyuka biryana mu maso.

Muri icyo cyegeranyo kiswe "Welcome to Hell Fire" ugenekereje bishatse kuvuga "Ikaze mu muriro utazima", Amnesty International ivuga ko abantu bashyirwa ku ngoyi muri gahunda yo kubambura amafaranga yabo no gutuma bemera ibyaha kugirango imanza zirangire.

Uyu muryango uvuga ko iyica rubuzo rikorwa cyane mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nigeria mu ntambara yo kurwanya intagondwa zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu zo mu mutwe wa Boko Haram.

Leta ya Nigeria kugeza ubungubu ntacyo yari yavuga kuri icyo cyegeranyo.