Ngirumpatse na Karemera bapfunzwe burundu

Mathieu Ngirumpatse Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Mathieu Ngirumaptse co kimwe na mugenziwe Edouard Karemera bagiye gupfungwa burundu

Urugereko rw'ubujurire mu rukiko mpuzamahanga rwashyireweho Urwanda ruri Arusha muri Tanzania rwemeje ibihano byo gufungwa burundu byafatiwe Mathieu Ngirumpatse na Edouard Karemera.

Aba bagabo bari abayobozi bakuru b'ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mu gihe mu Rwanda habaga jenoside.

Urugereko rw'iremezo rwari rwarabakatiye gufungwa burundu mu mwaka wa 2011 nyuma yo kubahamya ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu no kuba batarahagaritse cyangwa ngo bamagane amahano yakozwe n'urubyiruko rw'iryo shyaka rwitwaga interahamwe.

Inkuru mwateguriwe na Ephrem Rugiririza uri Arusha murayigezwaho na Ally Yusufu Mugenzi.