Korea zombi zemeye kuganira

Korea zombi zari zimaze igihe ziterana amagambo akaze Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Korea zombi zari zimaze igihe ziterana amagambo akaze

Korea ya ruguru na Korea yepfo ziyemeje gusubukura ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru byari byarasubitwe mu kwezi kwa kabiri.

Uyu mwumvikano wagezweho mu ruzinduko rutunguranye abategetsi ba Korea ya ruguru bagiriye muri Korea yepfo igihe habaga imihango isoza imikino ya Aziya.

Intumwa za Korea ya ruguru zari ziyobowe n’abategetsi bo hejuru bafatwa nk’abafasha ba hafi b’umukuru w’icyo gihugu Kim Jong-Un.

Impande zombi biravugwa ko zemeranyije kuzongera guhura mu byumweru bike biri imbere.

Ibi bihugu byombi bibanye nkaho biri mu ntambara nyuma y’intambara yahabaye muri 1950-1953.

Isubukurwa ry’ibi biganiro bisa nibyatangaje benshi kubera ko mu myaka mike ishize ibihugu byombi byagiye biterana amagambo arimo ibitutsi.

Gusa ibibazo by’ubukungu Korea ya ruguru ifite ubungubu ngo bishobora kuba aribo byatumye ihindura umurongo yagenderagaho.