Mu Bufaransa umugabo yashyingiranwe n'uwahoze ari mukase

Mu batashye ubwo bukwe harimo se w'uwo muhungu wigeze kubana n'uwo mugore Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Mu batashye ubwo bukwe harimo se w'uwo muhungu wigeze kubana n'uwo mugore.

Nyuma y'urubanza rwari rumaze amezi menshi, umugabo wo mu Bufaransa noneho yemerewe gushyingiranwa n'uwahoze ari umugore wa se (mukase).

Amategeko yo mu Bufaransa, Eric Holder, yamubuzaga gushakana na Elizabeth Lorentz wigeze kuba mukase.

Ariko rero urukiko rwo mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'Ubufaransa rwabadohoreye.

Mu bashyitsi bari batashye ubukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu harimo uwahoze ari umugabo w'uwo mugeni kandi akaba ari nawe se w'uwo muhungu warongoye.