I Vatican hatangiye inama nkuru y'abasenyeri

Papa Fransisiko arasaba abasenyeri kurushaho kumva abakiristu Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Papa Fransisiko arasaba abasenyeri kurushaho kumva abakiristu.

Umushumba wa Kiliziya gatolika, Papa Fransisiko, yatangije i Vatican inama nkuru y'abasenyeri izwi ku izina rya sinodi.

Iyo sinodi igamije kwiga bimwe mu bibazo bikomereye Kiliziya gatolika muri kino gihe.

Hanatumiwemo kandi muri iyo sinodi abanyagatolika batari abihaye imana kugirango ngo bahabwe ijambo ku bibazo bitavugwaho rumwe na bose nk'ibyo kuvanamo inda, kuboneza imbyaro, gutandukana ku bashakanye n'ababana bahuje igitsina.

Mu masengesho yabaye ku wa gatandatu ku rubuga rwitiriwe mutagatifu Petero, Papa yavuze ko ashaka ko abasenyeri batega amatwi neza umuryango gatolika.

Iyi sinodi idasanzwe izamara ibyumweru bibiri kandi mu mwaka utaha hateganijwe inama iziga ku byayivuyemo.