Abasirikare b'Abarundi bavuye Kiliba Ondes

Kiliba Ondes iri ku rubibe rw'u Burundi na Kongo
Image caption Kiliba Ondes iri ku rubibe rw'u Burundi na Kongo

Abanyekongo mu karere ka Kiliba Ondes gahana urubibe n'u Burundi baravuga ko abasirikare b'Abarundi bari bahamaze imyaka irenga 2, batashye.

Abasirikare bari basigaye ngo bakaba batashye nijoro.

Ibyo bibaye nyuma y'aho ingabo za ONU zikorera aho muri Kongo mu rwego rwa MONUSCO, zemereje ko izo ngabo z'u Burundi koko zifite ibirindiro aho muri Kongo.

Ariko yaba leta ya Kongo cyangwa leta y'u Burundi barabihakana.