Gufatira imitungo y'abatariha imisoro mu Rwanda

Isoko ya kijyambere mu mugyi wa Kigaliri yafariwe na Rwanda Revenue Authority
Image caption Isoko ya kijyambere mu mugyi wa Kigaliri yafariwe na Rwanda Revenue Authority

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro, Rwanda Revenue Authority, cyatangiye gufatira imitungo ya bamwe mu bacuruzi kirega kutishyura imisoro ya leta.

Hafatiriwe isoko rya kijyambere riri mu mujyi wa Kigali, nyiraryo akaba yishyuzwa akayabo ya miliyoni 200 y'imisoro atishyuye.

Umukozi w’ikigo cy’imisoro yasabye abahacururiza kujya banyuza amafranga y’ubukode kuri konti y’ikigo cy’imisoro aho kuyashyikiriza nyirinzu.

Bigaragara ko imirimo yo kubaka iri soko yatwaye akayabo ndetse ngo hakaba hariyambajwe n’inguzanyo ya banki.

Muri rusange, ikigo cy’imisoro gikurikiranye abantu bagera ku 1000 kirega kuba baranze kwishyura imisoro igera kuri miliyari 55 z'amafranga y’u Rwanda .

Bibaye ubwa mbere iki kigo gikoresha imbaraga nyinshi mu kwishyuza imisoro itaratangiwe igihe.

Ingano n’amafranga agomba kugaruzwa ndetse n’igihe gishize atishyurwa, ngo nibyo bitumye ikigo cy’imisoro gishyira ingufu nyinshi muri gahunda yo kubishyuza.

Nyuma y’ibyumweru bibiri urutondo rw’abishyuzwa rushyizwe ahagaragara, ikigo cy’imisoro ngo kimaze kugaruza agera kuri miliyari 2 z'amafranga yu Rwanda.