Abasirikare bakuru 2 bazafungwa iminsi 30

Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara na Sergeant Francois Kabayiza, basaba kuburana bari hanze
Image caption Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara na Sergeant Francois Kabayiza, basaba kuburana bari hanze

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko abasirikare babiri bakuru mu ngabo z’u Rwanda bafungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo mbere y’uko urubanza rwabo rutangira mu mizi.

Col Tom Byabagamba wahoze akuriye urwego rw’abasirikare barinda perezida Paul Kagame na Brig General Frank Rusagara wakoze imirimo ikomeye inyuranye irimo no kuyobora ishuri rikuru rya gisirikare, baregwa ibyaha ubushinjacyaha bwita iby'"ubugome".

Birimo kwamamaza ibihuha bigomesha rubanda, no kurwangisha leta ndetse no gutunga intwaro bitemewe n’amategeko zigamije gukora ibikorwa bibi.

Bareganwa na sergeant Francois Kabayiza.

Mu bujurire bwabo bw’icyemezo cyo kubafunga bavuze ko umucamanza wa mbere yagendeye ku cyo abaregwa bise “amarangamutima” aho kugendera ku bimenyetso.

Image caption Abacamanza bategetse ko abaregwa bafungwa iminsi 30 y'agateganyo

Abanyamategeko babunganira bavuga ko nta mpamvu zikomeye zituma abo bunganira bafungwa by’agateganyo, bagasaba ko bakurikiranwa bari hanze.

Urukiko rukuru rwatangaje ko ubujurire bw’abaregwa nta shingiro bufite.

Gen Rusagara na Kabayiza bari batangarije urukiko ko barwaye kandi babayeho mu buzima butabafasha kwivuza neza aho bafungiye.

Ariko urukiko rwanze icyifuzo cyabo cyo gukurikiranwa bari hanze, rutegeka ko bafungwa ariko ubushinjacyaha bukabafasha kwivuza.