Abarundi bahawe ubwenegihugu muri Tanzania

Perezida Kikwete niwe watangije icyo gikorwa cyo gutanga ubwenegihugu
Image caption Perezida Kikwete niwe watangije icyo gikorwa cyo gutanga ubwenegihugu.

Abarundi barenga ibihumbi 162 baba muri Tanzania guhera mu 1972, uyu munsi batangiye guhabwa k'umugaragaro ubwenegihugu bwa Tanzania.

Perezida w'icyo gihugu Jakaya Kikwete niwe watangije ku mugaragaro icyo gikorwa mu mujyi wa Tabora, hagati muri Tanzania ku birometero 100 uvuye Ulyankulu, habarizwa abarundi barenga ibihumbi 50.

Igihugu cya Tanzania cyigeze gucumbikira impunzi z'abarundi hafi ibihumbi 500 igihe mu Burundi hari intambara, ariko mu myaka ishize bose baratashye, keretse abo bemerewe ubwenegihugu.

Mu ijambo Perezida Kikwete yavuze yasabye abo banyatanzania bashya kuzifatwara neza mu gukurikiza amategeko y'igihugu ngo kubera ko ubwenegihugu buhabwa umuntu ashobora kubwamburwa aramutse yitwaye nabi.

Perezida Kikwete kandi yabijeje ko batazavanwa aho batuye ngo bajye gutuzwa mu tundi duce twa Tanzania nkuko byari byaravuzwe mbere.