Angola izasimbura Urwanda mu kanama k’umutekano ka ONU

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi. Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Angola yatorewe guhagararira Afurika mu bihugu bitanu bishya byahawe intebe idahoraho mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Ibindi bihugu bizajyana muri ako kanama na Angola ni Venezuela, Malaysia, Nouvelle Zelande na Espagne.

Ibi bihugu bishya bizinjira muri ako kanama guhera ku itariki ya mbere y’umwaka utaha bimaremo imyaka ibiri.

Ibi bihugu bitanu kandi bizahurira muri ako kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi n’ibindi bihugu bitanu nabyo bidafite intebe zihoraho aribyo Chad, Chile, Yorudaniya, Lithuania na Nigeria.

Naho mu mpera z’uyu mwaka Argentina, Australia, Luxembourg, Korea yepfo n’Urwanda byari bimaze imyaka ibiri muri ako kanama bizaha umwanya ibyo bihugu bishya byatowe.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kagizwe n’ibihugu 15, muri byo 10 bifite intebe zidahoraho naho ibindi 5 aribyo Ubwongereza, Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Uburusiya n’Ubushinwa bifite intebe zihoraho.