Imishyikirano mishya ku kibazo cya Ukraine

Iyo mishyikirano kuri Ukraine ngo ntacyo irageraho. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Iyo mishyikirano kuri Ukraine ngo ntacyo irageraho.

Habaye ibindi biganiro hagati y'abayobozi ba Ukraine, Uburusiya n'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'Uburayi ku makimbirane avugwa mu burasirazuba bwa Ukraine.

Iyi mishyikirano irakomeje nubwo bwose hakiri ibintu byinshi bitari byumvikanwaho.

Umukuru wa leta y'Ubudage - Angela Merkel - yavuze ko kugeza ubungubu abona ntacyo iyo mishyikirano irageraho kandi ko ikibazo gikomeye gihari gikomeje kuba icyo kuvogera ubusugire bwa Ukraine.

Hagati aho Ubwongereza bwasabye Uburusiya gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano yashyiriweho umukono i Minsk.

Mu kubusubiza, Uburusiya bwashinje ibihugu byo mu Burayi na Amerika kwanga gushyira mu kuri maze buvuga ko ibyo biganiro biranzwe cyane no kutumvikana.

Ababirimo ariko bakomeje kuvuga ko ari ngombwa ko bikomeza.