Pistorius yakatiwe gufungwa imyaka 5

Ababyeyi ba Reeva Steenkamp bavuze ko bishimiye igihano cyahawe Pistorius. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ababyeyi ba Reeva Steenkamp bavuze ko bishimiye igihano cyahawe Pistorius.

Urukiko rwo muri Afurika yepfo rwakatiye Oscar Pistorius igihano cyo gufungwa imyaka itanu mu munyururu nyuma yaho mu kwezi gushize ahamirijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye umukunzi we Reeva Steenkamp.

Pistorius yavuze ko yarashe mu rugi rw'ubwiherero bwo mu nzu ye akeka ko ari umujura wari wamwinjiranye.

Ababyeyi ba Reeva Steenkamp babwiye BBC ko bishimiye icyo gihano cyahawe Pistorius kandi ko bishimiye kubona urwo rubanza rurangiye.

Uyu mukinnyi w'icyamamare mu mikino ngororangingo ntabwo azemererwa kongera guhiganwa mu marushanwa ngorongingo mu gihe cy'imyaka itanu nubwo bwose yafungurwa iyo myaka itararangira.