Ikibazo cy'ababurirwa irengero mu Rwanda

Bivugwa ko hari ababurirwa irengero mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu n
Image caption Bivugwa ko hari ababurirwa irengero mu Rwanda

Amwe mu mashyirahamwe y'Abanyarwanda aharanira uburenganzira bwa muntu asaba ko haba iperereza ku bantu babura mu Rwanda.

Ayo mashyirahamwe akorera hanze y'u Rwanda arasaba umuryango w'abibumbye gushyiraho akanama mpuzamahanga kajya gukora iperereza mu Rwanda ku makuru y'abantu ayo mashyirahamwe avuga ko baburiwe irengero.

Mu inyandiko bashyize kuri interinet bita petition, ayo mashyirahamwe aravuga ko hari abantu babarirwa mu bihumbi 16 babuze mu karere ka Ngororero.

Ngo hari kandi n'abanyururu bari bahanishijwe igihano nsimburagifungo TIG, babarirwa mu bihumbi mirongo itatu, baburiwe irengero.

Joseph Matata, umukuru w'ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda CLIIR, yabwiye BBC ko aya makuru adashobora kuba adafite aho ava.

BBC yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'u Rwanda ariko ntibyashoboka.