RURA yashinze itsinda riperereza kuri BBC

Leta y'u Rwanda ivuga ko ikiganiro Rwanda's Untold Story gipfobya jenoside
Image caption Leta y'u Rwanda ivuga ko ikiganiro Rwanda's Untold Story gipfobya jenoside

Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye Leta akamaro cyatangaje itsinda ry’abantu bashinzwe gusuzuma ibirego byateye ifungwa ry’ibiganiro bya BBC ishami ry’ibiyaga bigari.

Icyemezo cyo gufunga BBC Gahuzamryango cyaje gikurikira filimi “Rwanda’s Untold Story” yakozwe n’ishami rya televiziyo BBC2.

Iyo filimi irimo abashakashatsi babiri b’Abanyamerika bashidikanya ku bivugwa kuri jenoside mu mwaka wa 1994.

Leta y'u Rwanda ivuga ko icyo kiganiro gipfobya jenoside.

Itsinda ry’abagabo bane n’umugore, rigizwe na Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru mu gihugu, Evode Uwizeyimana umuyobozi wungirije w’urwego rwa Leta rushinzwe kuvugurura amategeko y’u Rwanda, abarimu muri Kaminuza Dr Christpher Mfizi na Dr Christopher Kayumba.

Bari kumwe kandi na Rosine Urujeni ukora mu kigo Indigo Africa gifasha abakora imirimo y’ubukorikori kohereza ibicuruzwa muri Amerika.

Inshingano

Imwe mu nshingano bahawe na Leta ni ugusuzuma no gusesengura icyo RURA ivuga ko ari ibirego yakiriye bivuga ko Filimi Rwanda’s Untold Story irimo amagambo abiba kandi ahembera urwango, amacakubiri no gupfobya jenoside.

Komisiyo yahawe igihe cy’amezi atatu, ashobora kongerwa, mbere yo gutangaza imyanzuro yabo.

Biragoye kumenya neza urugero rw’ubukana imyanzuro y’iyi komisiyo izagira.

Guverinoma, inteko ishinga amategeko na Sena byemeje ko iyi filimi ipfobya jenoside, ibirego byateye inteko gusaba Leta guhagarika ibiganiro bya BBC mu gihugu.

Kuva ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka, ibiganiro bya BBC ishami ry’ibiganiro by’Ikinyarwanda n’Ikirundi ntibyumvikana ku mirongo ya FM.

Ndetse n’urubuga rw’amakuru ku muyoboro ngurukana butumwa wa BBC Gahuza wafunzwe kuva icyo gihe na Leta.

BBC ihakana ibyo iregwa

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu gihugu “Rwanda Media Commission” rwanenze icyemezo cya Leta cyo gufunga ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Rwanda ruvuga ko kinyuranye n’amategeko kandi kibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

BBC ihakana yivuye inyuma ibirego by’uko filimi yakozwe na shene ya televiziyo BBC2 ihakana jenoside.

Umuvugizi wa BBC yatangaje ko BBC ifite inshingano zo gutara no gucukumbura amakuru ku ngingo zikomeye kandi yizera ko ikiganiro cyagize uruhare mu kumva neza amahano yabaye mu mateka y’u Rwanda n’akarere.

BBC kandi yavuze ko yagerageje kenshi gushaka uruhande rwa Leta y’u Rwanda ariko banga gusubiza.