Abahembwa mu kuririra uwapfuye 'bahagarika ubuzima' i Kisumu

abaririra uwapfuye
Image caption Abaririra uwapfuye uko bavuza induru nyinshi niko bahembwa menshi

Buri ku wa kane no ku wa gatanu, i Kisumu mu mujyi wa kabiri munini muri Kenya, ubuzima busa n'aho buba bwahagaze kubera abantu baririra abapfuye bakabihemberwa.

Bahembwa amafaranga kugirango baririre uwapfuye, kandi uko bavuza induru nyinshi kandi bakaba benshi niko bahembwa menshi.

Bene umuntu bahita babona ko uwo babuze ahawe icyubahiro kidasanzwe.

Bitangira kare mu gitondo, ikivunge cy’abamotari bavuza amahoni n’ibivugirizo bimena amatwi.

Ni abantu bagurirwa kugira ngo baririre uwapfuye. Barishyurwa bakazenguruka umujyi ku muvuduko wihuta, banyuranamo mu bice by’umuhanda.

Barasakuza mu majwi yo hejuru cyane bari kumwe n’abagore bari ku mamoto mu buryo buteye impungenge z’umutekano.

Uko urusaku rwiyongera, ni nako abagize ibyago babuze uwabo bikora mu mufuka bongera amafaranga. Abarizi bishyuwe babwirwa ubuzima bw’uwapfuye bityo mu gihe cy’amasaha bakaririmba banasakuza izina rye.

Ku majana y’urubyiruko i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya, iyi ni yo soko yo kubona amaronko.

Kutabikora bivuze kujya mu bushomeri.

Imiryango y’ababuze uwabo nta kibazo ifite cyo kwishyura akayabo k’amafaranga mu buryo bwo kuzenguruka umujyi baha icyubahiro uwapfuye.

Imihango y’ishyingura irimo igikundi cy’abantu benshi ni ikimenyetso cyo kwamamara ku muryango.

Ariko benshi mu bakora ubucuruzi muri aka gace ntibishimiye uyu muco. Naresh Patel acuruza ibyuma bya moto kuri umwe mu mihanda ishyushye muri Kisumu. Avuga ko amabandi yihindura abarizi bagasahura abantu.

Jacktone Onunga umuyobozi w’urwego rw’ubukerarugendo mu gihugu yizera ko amande aremereye azaca intege imiryango gukora imihango yo gukodesha abarizi babizobereye.

None ubu ubuyobozi muri ako gace bwahagaritse umuco wo gukodesha abarizi.

Imihanda imwe n’imwe yamaze kugaragazwa aho abunamira uwapfuye baca batabangamiye ibikorwa by’ubucuruzi.

Uzafatwa wese mu cyaha azacibwa amadolari 150 y’amande cyangwa amezi atandatu muri gereza.

Kandi rero, none dore hafi y’inzu iruhukiramo abapfuye hari ibimenyetso ko ubucuruzi buri gucumbagira. Abatwara moto bari ubu baragenda nta muntu bahetse. Mbere y’icibwa ry’uyu muco, wabonaga amajana y’urubyiruko rutegereje imiryango y’abapfushije.

Ubuyobozi mu gace buri muri gahunda yo kwigisha no gusobanura impamavu zo guca abarizi bakodeshejwe. Ariko bamwe bari gusuzugura iri tegeko. Abatuye Kisumu bumva ko ibi bibangamiye umuco wabo.