Igisasu cyahitanye abanyeshuri 47 muri Nigeria

Igisirikare cya Nigeria kimaze gihe kigerageza kubungabunga umutekano mu majyaruguru. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Igisirikare cya Nigeria kimaze igihe kigerageza kubungabunga umutekano mu majyaruguru.

Igipolisi cyo muri Nigeria kiravuga ko umwiyahuzi wari wiyoberanyije nk'umunyeshuri yiturikirijeho igisasu ku ishuri ryisumbuye riri mu mujyi wa Potiskum igihe abanyeshuri biteguraga kwinjira mu masomo.

Umuvuguzi w'igipolisi yabwiye BBC ko abanyeshuri byibura 47 bishwe naho 79 barakomereka.

Ababibonye biba baravuga ko icyo gisasu cyakurikiwe n'akajagari kuri iryo shuri riri muri leta ya Yobe, ku buryo wasangaga inkweto zinyanyagiye hirya no hino n'amaraso menshi aboneka hasi ku butaka.

Nta muntu cyangwa se umutwe wahise uvuga ko uri inyuma y'icyo gikorwa ariko uyu mujyi wa Potiskum umaze igihe wibasiwe n'ibitero by'umutwe ugendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu wa Boko Haram.