Kwifungisha burundu byahitanye undi mugore mu Buhinde

Bamwe muri abo bagore babazwe bajyanywe mu bitaro Uwufise ububasha kw’isanamu Alok Putul
Image caption Bamwe muri abo bagore babazwe bajyanywe mu bitaro byo muri ako karere.

Mu Buhinde undi mugore yitabye imana nyuma yaho igikorwa cyo kumubaga ngo yifungishe burundu kitakozwe neza.

Apfuye akurikira abandi bagore 13 bapfuye nyuma yaho abagore barenga 80 babazwe kuwa gatandatu kugirango batazongera kubyara.

Byakorewe ku kigo nderabuzima cya leta kiri mu murenge wa Pendari mu ntara ya Chattisgary.

Abatuye muri uwo murenge baravuga ko igikorwa cyo kubaga abo bagore bose cyatwaye amasaha 6; gikozwe n'umuganga umwe wari urikumwe n'umufasha umwe.

Baravuga ko bitakozwe neza.

Ibisubizo by'ibizamini byakorewe ku mirambo y'abagore bapfuye biracyategerejwe.

Benshi muri abo bagore babazwe ubu bajyanwe kwivuriza mu bitaro biri muri ako karere.

Ministri ushinzwe ubuzima muri iyo ntara yabwiye BBC ko barimo gukora ibishoboka byose kugirango bafashe abo bagore kandi ngo bashyizeho akanama ko kureba impamvu bitagenze neza.

Ibikorwa byo gufunga imbyaro ku bagore benshi icyarimwe bikunze gukorwa mu Buhinde muri gahunda yo kugerageza kuringaniza imbyaro muri icyo gihugu. Ariko rero ntabwo bikorwa ku ngufu cyangwa se ngo bibe itegeko.