Amerika n'Ubushinwa bizagabanya ibihumanya ikirere

Barack Obama na Xi Jinping biyemeje kugabanya ibihumanya ikirere Uwufise ububasha kw’isanamu epa
Image caption Barack Obama na Xi Jinping biyemeje kugabanya ibihumanya ikirere.

Ibi ibihugu byombi byabyiyemeje mu biganiro abakuru babyo bagiraniye i Beijing mu Bushinwa.

Perezida wa Amerika Barack Obama yavuze ko igihugu cye kiyemeje kuzagabanya ibyo byuka ho 26%-28% ahagana mu mwaka wa 2025.

Ubushinwa bwo ntabwo bwatangaje urugero buzabigabanyaho.

Nibwo bwa mbere ibi bihugu bibiri bivamo ibyuka byangiza ikirere kurusha ibindi byiyemeza gushyiraho ikigero n'igihe bizaba byabigabanyije. 45% by'ibyuka byangiza ikirere biva mu Bushinwa no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.