Imiti ya Ebola igiye kugeragezwa

Amaraso y'abakize Ebola azakoreshwa mu kuvura abayirwaye
Image caption Amaraso y'abakize Ebola azakoreshwa mu kuvura abayirwaye.

Umuryango w'abaganga batagira imipaka – MSF – uravuga ko mu kwezi gutaha uzatangira kugeragereza ku bantu imiti y’indwara ya Ebola muri Afurika y’uburengerazuba.

Ikigamijwe ni ukureba niba hashobora kuboneka umuti mwiza wayivura.

MSF - isanzwe iri mu gikorwa cyo kurwanya Ebola – iravuga ko ibigo by’ubuvuzi byayo 3 bizakorerwamo imishinga 3 itandukanye y’ubushakashatsi kuri iyo miti.

Kimwe mu bizakorwa mu kugerageza iyo miti ni ugukoresha amaraso y’abantu bakize indwara ya Ebola.

Ayo maraso bazayakoresha mu kuvura abayirwaye ubungubu mu murwa mukuru wa Guinee, Conakry.

Imiti ibiri irwanya virus izageragerezwa ahongaho i Conakry n’ahandi hantu hatatangajwe.

Igerageza rero rizatangira mu kwezi gutaha ariko ibisubizo bya mbere bishobora kuboneka mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha.

Indwara ya Ebola imaze guhitana abantu barenze 5000 muri Afurika y’uburengerazuba cyane cyane mu bihugu bya Guinee, Sierra Leone na Liberia.