Shell yari yaburiwe ko impombo ishaje

Aha ni hamwe hanyura impombo za peteroli muri Nigeria Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Aha ni hamwe hanyura impombo za peteroli muri Nigeria.

BBC yabonye inyandiko z'ubucamanza zivuga ko isosiyete icukura ikanacuruza peteroli -Shell - yari yaburiwe ko impombo itwara peteroli yari ishaje mbere yuko iva maze hakameneka peteroli ibarirwa mu tugunguru 500000.

Shell ariko yahakanye ko yakomeje gukoresha iyo mpombo izi neza ko ishobora gutera ibibazo. Emails, amaburuwa n'izindi nyandiko z'imbere muru Shell zagejejwe ku rukiko rw'i Londres byerekanye ko abayobozi bakuru ba Shell bari bafite impungenge mbere yuko iyo mpombo itangira kuva.

Iyo peteroli yamenekeye mu mujyi wa Bodo uri mu karere ka Ogoniland aho bamwe mu bahatuye babwiye Amnesty international ko bafite ibibazo byo kurwara umutwe n'amaso bifitanye isano n'iyo mpanuka.

Peteroli yamenetse inshuro ebyiri muri 2008 imeneka ahantu hangana na kilometero kare 90 mu majyepfo ya Nigeria.

Iyo peteroli yamenetse yanduje n'amasoko avamo amazi yo kumywa