Urubanza rwa Kizito Mihigo rurakomeje

Kizito Mihigo akurikiranyweho ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi leta
Image caption Kizito Mihigo akurikiranyweho ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi leta.

Kuri uyu wa gatanu mu Rwanda urubanza ruregwamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwakomeje mu rukiko rukuru rwa Kigali.

Cassien NTAMUHANGA wahoze akora umwuga w'itangazamakuru akaba ari we wakomeje kwiregura ku byaha ashinjwa, birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n'umukuru w'igihugu, gushaka gukora ibikorwa by'iterabwoba n'icyaha cy'ubwicanyi.

Cassien Ntamuhanga yabwiye urukiko ko atemera inyandikomvugo yakoreshejwe kuva mu bugenzacyaha.

Yavuze ko atemera ibyaha aregwa kuko ngo hari ibyongewe mu byo yavuze, ibyavanywemo n'ibyahimbwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari n'ibyo ahakana kandi yari yeremeye imbere y'urukiko mu gihe cyo kuburana ifatwa n'ifungwa.

Ariko bwagiye bunatanga izindi ngero buvuga ko bidatangaje ngo akenshi ariko abaregwa babigenza.

Bumurega ibyaha bine birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho n'imukuru w'igihugu, ibikorwa by'iterabwoba, ubwicanyi no kurema umutwe w'abagizi ba nabi binyuze mu gukorana na RNC ndetse na FDLR.

Ubushinjacyaha buvuka kandi ko Cassien yari yasabwe kujya atangaza abasirikare ba FDLR bafashwe mu binyamakuru ngo kugirango badahita bicwa.

We n'umwunganira babwiye urukiko ko icyaha baregwa cyo kurema iyo mitwe ataricyo kuko hari abayishinzwe banzwi kandi we akaba atagaragaramo.

Cassien avuga ko amagambo yabwiwe kuri interneti mu buryo bwa SKYPE n'umwe mu bayoboke ba RNC witwa SANKARA biganye, kandi banakoranye mbere yuko ava mu gihugu, atagaragaza ko yemeye gukorana nabo mubyo bari bamaze kuvuga, ngo kuko atari aniteguye ko aribyo bagiye kumubwira, ngo kuko ntacyo yabashubije.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ayo magambo humvikanamo gushaka kwica bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu bo mu nzego zo hejuru bahorera Col Patrick KAREGEYA, no guca ikiraro cya Nyabarongo.

Ibi NTAMUHANGA akavuga ko nta bwumvikane bwigeze bubaho bwo kubikora.

Mu bindi aregwa, harimo itangazo rivugwa n'ubushinjacyaha ngo ryateguwe n'uwitwa NIYOMUGABO Gerard, ngo ryari rigamije kunga abanyarwanda bose.

Cassien avuga ko Niyomugabo yigeze kubimubwiraho ndetse ngo akanamusaba kuzarisinyaho nk'umuntu uzwi kimwe na KIZITO Mihigo cyangwa se ibindi byamamare nk'abakinnyi b'umupira, nubwo ngo atigeze aribona.

NTAMUHANGA yasabye urukiko ko rwamuhanaguraho ibyaha byose aregwa, ngo kuko kuba yaravuganye n'umuntu witwa SANKARA atazi nurwego ariho mu RNC bitatuma afungwa amezi 7 yose.

Urubanza ruzakomeza kuri 28 zuku kwezi.