DRC: Abasirikare 3 ba MONUSCO bafashwe

Abasirikare batatu bari mu mutwe wa ONU ubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi muri Congo batawe muri yombi bamaze gufatanwa imyenda ya gisirikare yambarwa n'abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Joseph Kabila.

Umuvugizi w'umukuru w'intara ya Kivu y'amajyaruguru yavuze ko abo basirikare batatu bakomoka muri Ukraine n'umunyekongo umwe, batawe muri yombi mu gihe bageragezaga kurira indege bava ku kibuga cy'indege cya Goma.

Uwo muvugizi yavuze ko abashinzwe umutekano basanze iyo myenda mu dupfunyika abo bagabo bane bari bavuze ko turimo ibyo kurya.