Ebola : Inkingo za Ebola mu mwaka utaha

Inkingo za Ebola Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Inkingo za Ebola

Umukuru w'umuryango ufasha mu gukora ubushakashatsi yavuze ko amasosiyete 3 akomeye yiyemeje gukora inkingo za Ebola zigera ku mamiliyoni mu mwaka utaha.

GSK, Johnson and Johnson na Merck, buri sosiyete yose izakora urukingo rwayo.

Hari ibimenyetso bigaragaza ko urukingo rwa GSK arirwo rwiza nyuma yaho rugaragarije ko rwafashije kurinda imibiri y'abantu 20 bakoreweho isuzumwa.

Ariko hari irindi geragezwa rizaba. Professor Jeremy Farrar ukuriye umuryango ufasha Wellcome Trust, yavuze ko afite ibyiringiro byuko abantu babarirwa mu bihumbi barimo n'abakozi bo kwa muganga bazabona urwo rukingo mubyo yise "urwego rwa kabiri rw'ubushakashatsi".

Hagati aho abakorera imiryango ifasha mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Guinea baravuga ko imibare y'abarwayi ba Ebola ikomeje kwiyongera mu gace yatangiriyemo kandi ko nta byangombwa bihagije bafite byo kuyihashya.

MSF na Red Cross ishami ryo mu Bufaransa baravuga ko barengewe n'umubare w'abarwayi wakomeje kwiyongera muri ibi byumweru bishize.

Ngo nubwo hari ibigo bishya bishyirwaho, birahita byuzura abarwayi mu minsi mike.

Umuryango mpuzamahanga wita k'ubuzima, PAM, uravuga ko muri rusange imibare y'abarwayi ba Ebola muri Guinea itiyongera ariko muri Sierra Leone ariho babona abarwayi bashya benshi.