DRC: Ubwongereza bwahagaritse imfashanyo

Igipolisi cya Congo
Image caption Igipolisi cya Congo

Ubwongereza bwahagaritse byagateganyo inkunga bwahaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhindura igipolisi cya Congo.

Icyo ni kimwe mu ngaruka z'ibyegeranyo bya ONU n'umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Human Rights Watch birega abapolisi kwica cyangwa kunyuruza abantu mu mukwabu wabaye mu mwaka ushize wo gufata inkozi z'ikibi mu murwa mukuru wa Kinshasa.

Miliyoni 76 z'amayero mu gihe cy'imyaka itanu niyomafaranga Ubwongereza bwateganyaga gufashisha leta ya Congo muri gahunda yo kuvugurura igipolisi cyayo.

Ariko nyuma yaho hatangarijwe icyegeranyo gishinja inzego zishinzwe umutekano kuba zarishe, zigashyira ku ngoyi kandi zikanarigisa abasore bakekwagaho kwirara mu bikorwa by'urugomo, leta y'Ubwongereza yahisemo guhita ifata icyo cyemezo.

Ibyegereranyo bibiri byashyizwe ahagaragara mu minsi ishize na ONU hamwe n'umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ku isi Human Rights Watch ntibyavuzweho rumwe na bose.

Leta ya Kinshasa ihakana ibikubiyemo yahise inirikana mu gihugu umukozi wa ONU wari ushinzwe ibiro bikurikiranira hafi uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Nuko bimeze gutyo ariko, abategetsi ba Congo biyemereye ko hari aho ibintu bitagenze neza muri icyo gikorwa kandi ko abakoze nabi babihaniwe.

Igipolisi cya Congo kivuga ko kitari cyamenyeshwa mu buryo bwanditse icyo cyemezo cya leta y'Ubwongereza.

Umuvugizi w'igipolisi cya Congo, Colonel Pierrot Mwanaputu, icyo cyemezo cyagejwe ku ntumwa za leta ya Congo mu nama yari ihuje abahagariye Ubwongereza na ministri w'ubutegetsi bw'igihugu.

Avuga kandi ko iyo nama yabaye ku itariki ya 18 za kuno kwezi hamaze gusohoka icyegeranyo cya Human Rights Watch gishinja igipolisi cya Congo kuba cyarishe abasore bagera kuri 51 maze kinarigisa abandi 33 mu gikorwa cyo kurwanya ibikorwa by'urugomo mu mujyi wa Kinshasa.