Umukuru wa Nigeria yamaganye igitero ku musigiti

Boko Haram niyo ikekwaho kuba yagabye icyo gitero Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Boko Haram niyo ikekwaho kuba yagabye icyo gitero.

Perezida wa Nigeria yavuze ko azakora ibishoboka byose kugirango abagabye igitero ku musigiti kigahitana abantu 81 bakurikiranywe.

Perezida Goodluck Jonathan yasabye abaturage b’igihugu cye kurwanya umwanzi ubabangamiye bose nyuma yaho igitero gikoreshejwemo imbunda n’ibisasu kigabiwe ku musigiti uri mu mujyi wa Kano kuwa gatanu mu majyaruguru y’igihugu.

Abantu babarirwa mu magana bakomerekeye muri icyo gitero abategetsi bavuga ko gisa cyane n’ibindi bisanzwe bigabwa n’umutwe wa Boko Haram.

Kugeza ubungubu nta muntu cyangwa se umutwe wari wiyemerera ko ariwo wakigabye.

Icyo gitero cyagabwe ku musigiti ukomeye uri hafi y’ingoro ya Emir wa Kano uherutse gusaba abaturage kwitabara mu gihe intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islamu zo mu mutwe wa Boko Haram zibagabyeho igitero.