Michaëlle Jean yatorewe kuyobora OIF

Abdou Diouf (iburyo) amaze imyaka 12 ayobora OIF Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abdou Diouf (iburyo) amaze imyaka 12 ayobora OIF

Kuri kino cyumweru niho inama y'abakuru b'ibihugu na leta bigize umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa yaberaga i Dakar muri Senegal yatoye Michaelle Jean, ukomoka muri Canada, kuyobora uwo muryango.

Asimbuye Abdou Diouf wari umaze imyaka 12 kuri uwo mwanya.

Mu bakandida bahataniraga uwo mwanya harimo uwahoze ari umukuru w’Uburundi, Pierre Buyoya, Jean Claude de l’Estrac wo muri Ile Maurice na Henri Lopes wo muri Congo Brazzaville.

Ariko Michaelle Jean niwe wahabwaga amahirwe menshi na bamwe.

Afite inshingano zo gushyiraho icyerekezo uyu umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa –OIF - ugomba kuganamo mu myaka iri imbere.