Michaëlle Jean yatorewe kuyobora OIF

Michaelle Jean asimbuye Abdou Diouf k'ubuyobozi bwa OIF. Uwufise ububasha kw’isanamu no
Image caption Michaelle Jean asimbuye Abdou Diouf k'ubuyobozi bwa OIF.

Kuri kino cyumweru niho inama y'abakuru b'ibihugu na leta bigize umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa yaberaga i Dakar muri Senegal yatoye Michaelle Jean, wo muri Canada, kuyobora uwo muryango.

Asimbuye Abdou Diouf wari umaze imyaka 12 kuri uwo mwanya.

Niwe mugore wa mbere uyoboye uyu muryango.

Yavukiye muri Haiti mu nyuma we n'ababyeyi be bahungira muri Canada mu myaka ya 1960.

Yanabaye guverineri mukuru wa Canada.

Mu bakandida bahataniraga uwo mwanya harimo uwahoze ari umukuru w’Uburundi, Pierre Buyoya, Jean Claude de l’Estrac wo muri Ile Maurice na Henri Lopes wo muri Congo Brazzaville.

Ariko Michaelle Jean niwe wahabwaga amahirwe menshi na bamwe.

Afite inshingano zo gushyiraho icyerekezo uyu umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa –OIF - ugomba kuganamo mu myaka iri imbere.