Dewani yagizwe umwere

Dewani yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Dewani yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we.

Urukiko rwo muri Afurika yepfo rwavanyeho ibirego ubushinjacyaha bwaregaga umucuruzi w'umwongereza - Shrien Dewani - ushinjwa kugurira abicanyi ngo bice umugore we Anni igihe bari mu rugendo i Cape Town.

Umucamanza Jeanette Traversi yanenze ubuhamya bwatanzwe n'umutangabuhamya watanzwe n'ubushinjacyaha; uyu nawe akaba ari umushoferi wa tagisi ubu wahawe igihano kirekire kubera kugira uruhare mu rupfu rw'uwo mugore.

Umucamanza kandi yashidikanyije ku bivugwa n'ubushinjacyaha ko Bwana Dewani yamuhaye amafaranga kugirango ajye muri uwo mugambi mubisha.

Jeanette Traversi yavuze kandi ko abatangabuhamya b'ubushinjacyaha batatu ari ababeshyi kabuhariwe kandi ko bakomeje kubeshya.