Icyuho hagati y'abakene n'abakire gikomeje kwiyongera

Ubukene bukomeje kwiyongera Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Ubukene bukomeje kwiyongera

Umuryango w'ubutwererane bushingiye ku bukungu n'amajyambere - OECD - uravuga ko mu myaka 30 ishize icyuho hagati y'abakene n'abakire mu bihugu bikize cyarushijeho kwiyongera.

Icyegeranyo uwo muryango washyize ahagaragara kiravuga ko 10% by'abantu bakize cyane muri ibyo bihugu bafite umutungo wikubye inshuro 9 n'igice uw'abantu 10% bakennye kurusha abandi.

Mu myaka ya za 1980 uwo mutungo wari wikubye gusa inshuro 7.

OECD ivuga kandi ko ubusumbane bukabije bw'imitungo muri Leta zunze ubumwe za Amerika n'Ubwongereza bwagabanyije cyane ukuntu ubukungu muri ibyo bihugu bwiyongera.