Robert Mugabe yirukanye visi perezida we

Perezida Mugabe nawe aherutse kwamagana Joice Mujuru Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Perezida Mugabe nawe aherutse kwamagana Joice Mujuru.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yirukanye visi perezida we, Joice Mujuru, n'abandi baminisitiri be byibura barindwi nyuma yaho yabaye irwanirwa ry'ubutegetsi mu ishyaka riri ku butegetsi.

Mbere yaho Visi Perezida wa Zimbabwe, Joice Mujuru, yari yamaganiye kure abamushinja kurya ruswa no kugambirira kwica Perezida Robert Mugabe.

Joice Mujuru yamaganywe na Perezida Robert Mugabe mu cyumweru gishize ananirukanwa ku mwanya wa visi Perezida mu ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF.

Joice Mujuru yavuze ko ahanganye n'abakomeje kumutera ubwoba ubutitsa.

Yongeyeho ko ibitangazamakuru bya leta byatangaje inkuru zitarizo kandi zidafite ishingiro zigamije kumusebya.

Byigeze guhwihwiswa ko Joyce Mujuru ashobora gusimbura Perezida Mugabe ku mwanya w'umukuru w'igihugu.