Muri Amerika Sena yanenze cyane CIA

Uburyo CIA yakoresheje nta musaruro mwiza bwatanze Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Uburyo CIA yakoresheje nta musaruro mwiza bwatanze

Sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika yanenze cyane uburyo urwego rushinzwe iperereza - CIA - rwakoresheje mu guhata ibibazo abakekwaho iterabwoba.

Sena yavuze ko muri ubwo buryo harimo ubugome bukabije kandi ko nta musaruro ushimishije bwatanze.

Umukuru w'akanama ka sena gashinzwe ibibazo by'ubutasi - Dianne Feinstein, yavuze ko hari aho imfungwa zakorewe ibikorwa bishobora kwitwa iby'urubozo.

Icyegeranyo cya Sena ya Amerika kivuga ko nta na rimwe uburyo bwo guhata ibibazo imfungwa - bwashyizweho inyuma y'igitero cy'iterabwoba kuri Amerika cyo kuwa 11/09/2001 - bwatanze amakuru afite akamaro ku birebana n'ibitero by'intagondwa.

Abantu bakekwaho ibikorwa by'iterabwoba babujijwe gusinzira mu gihe cy'amasaha agera 180, bakozwa isoni, barakubitwa kandi basabwa guhagarara cyangwa se kwicara mu buryo bubabaza cyane.

Abasenateri bavuze ko ubwo buryo CIA yakoresheje bwari bubi kandi ko urwo rwego rwatanze amakuru menshi atariyo mu ruhame rwisobanura.