OMS iravuga ko Ebola igiteye ikibazo

Margaret Chan araburira abantu kutirara kuko Ebola ntaho irajya Uwufise ububasha kw’isanamu afp
Image caption Margaret Chan araburira abantu kutirara kuko Ebola ntaho irajya.

Umukuru w'ishami rya ONU ryita ku buzima - OMS - yaburiye abantu ko icyorezo cya Ebola kicyanikiye cyane ingamba zo kugihashya.

Margaret Chan yabwiye BBC ko isi itagombye kwirara nubwo bwose habonetse agahenge mu mezi make ashize.

Umukuru wa OMS yavuze ko hari abantu bamwe mu bihugu byibasiwe cyane na Ebola (Liberia, Sierra Leone na Guinee) bakomeje kwanga gufashwa, bagahisha mu mago yabo imirambo y'abahitanywe n'iyo ndwara, gutyo ntibashobore kubashyingura mu buryo batanduza abasigaye.

Margaret Chan kandi yiyemereye ko hatabayeho ugutabara kwihuse igihe iyi ndwara yatangiraga kuboneka muri Afurika y'uburengerazuba.