Abafungiwe imbyaro ku gahato bareze leta

Abo bagore bavuga ko bafungiwe imbyaro batabishaka
Image caption Abo bagore bavuga ko bafungiwe imbyaro batabishaka.

Itsinda ry'abagore bagendaga agakoko gatera indwara ya Sida, bagejeje ikirego mu rukiko rw'i Nairobi muri Kenya barega leta kuba yaratumye bafungirwa imbyaro ku gahato.

Abo bagore batanu barasaba impozamarira leta n'imiryango idaharanira inyungu bashinja kuba ariyo yabafungiye imbyaro.

Barasaba ko bitakongera gukorwa. Ibi bivugwa muri Kenya kandi hari n'ahandi byabaye muri Afurika aho ibirego byatananzwe mu nkiko.

Urukiko rwo muri Namibia muri 2012 rwafashe umwanzuro uvuga ko abagore batatu bafite agakoko gatera indwara ya Sida bafungiwe imbyaro batabishaka.